Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amashami

Menya amashami yacu y’ubuvuzi n’ibice byihariye bitanga serivisi z’ubuzima zuzuye kandi zinoze ku barwayi.

Amakuru agenewe abarwayi

Amabwiriza y’ingenzi afasha abarwayi n’imiryango yabo kwitegura neza serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Nyamata byo ku Rwego rwa 2 byigisha

Ubutabazi

Our emergency team is available to provide immediate care and support. Call +250789347506

Gahunda

Scheduling an appointment at Nyamata Level 2 Teaching Hospital is simple and convenient. Call: +250790666663

[Translate to Kinyarwanda:]

Serivisi z’Ubuvuzi n’Izifasha Ubuvuzi 

Dutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zifite ubuziranenge, zigamije guhaza ibyo abarwayi bacu n’abaturage bakeneye.

Amenyo

Serivisi y’Ubuvuzi bw’Amenyo (Dental) igamije kwita ku barwayi bafite ibibazo by’amenyo n’isuku y’ishinya (gums), harimo gukumira, gusuzuma no kuvura indwara bifitanye isano n’ubuzima bw’amenyo n’akanwa

 

Imbangukiragutabara

Serivisi y’imbangukiragutabara (Ambulance) mu Bitaro bya Nyamata byo ku Rwego rwa 2 byigisha (Nyamata Level 2 Teaching Hospital) itanga ubufasha bw’ingenzi bwo gutwara indembe n’abarwayi mu bihe by’urgence, ikabafasha kugera ku buvuzi bwihuse hirya no hino mu Karere, cyane cyane mu bice by’icyaro no mu hantu bigoye kugerwamo

 

Imbagwa

Ishami ry’Ubuvuzi bwo Kubaga Rusange (General Surgery) mu Bitaro bya Nyamata byo ku Rwego rwa 2 byigisha (Nyamata Level 2 Teaching Hospital) ritanga serivisi z’ubuvuzi n’ububaga bufite ireme ku barwayi bafite indwara zisaba kubagwa byihutirwa ndetse n’izidasaba ubutabazi bwihuse.

 

Indwara Rusange

Ishami ry’Ubuvuzi bw’Indwara z’Imbere mu Mubiri (Internal Medicine) ryiyemeje gutanga ubuvuzi bufite ireme, kwigisha abanyeshuri, no guteza imbere ubushakashatsi mu buvuzi bwo mu mavuriro ndetse n’ubushingiye ku bumenyi bw’ibanze.

 

Indwara zo Mumutwe

Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe ritanga serivisi zo kwivuza ku barwayi bo hanze, kwakira no kuvura abarwayi baryamye mu bitaro, ndetse n’izindi serivisi zitandukanye z’ubuvuzi ku bakiliya bacu

 

Gutera Ikinya

Ishami ry’Ubunanaribonye mu Gutera Ikinya (Anesthesiology) n’Ubuvuzi bw’Abarembye (Critical Care) mu Bitaro bya Nyamata byo ku Rwego rwa 2 byigisha ritanga serivisi z’inzobere mu gutera ikinya no kwita ku barwayi bakeneye ubuvuzi bwihariye, ku ndwara n’ibikorwa byose by’ubuvuzi n’ububaga bikorerwa mu bitaro byigisha bitanga ubuvuzi ku rwego rwo hejuru.

 

Abagore Batwite

Mu Bitaro bya Nyamata byo ku Rwego rwa 2 byigisha (Nyamata Level 2 Teaching Hospital), duha agaciro gakomeye ubuzima bw’umugore. Mu rwego rwo gushyigikira intego n’umuhigo by’ibitaro, twizera ko uru rubuga ruzatanga amakuru yizewe kandi agezweho ajyanye n’ubuvuzi, ndetse n’ibikoresho by’ubumenyi n’inkuru zitera imbaraga zitangwa n’ishami ryacu, abarwayi n’ababitaho

 

Ubuvuzi bw'Abana

Ishami ry’Ubuvuzi bw’Abana (Pediatrics and Child Health) muri Nyamata Level 2 Teaching Hospital ryiyemeje guteza imbere ubuzima bw’abana bose boherezwa kuvurirwa muri ibi bitaro baturutse impande zose z’Igihugu.

 

Ubuvuzi bw'Impinja

Neonatology is a department of Maternal and Neonatology directorate that consists of the medical care of newborn infants, especially the ill or premature newborn. 

 

Laboratwari

Ishami rya Laboratwari rifunguye amasaha 24 kuri 24, kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, kandi ritanga serivisi zikurikira: gufata ibipimo by’amaraso (Phlebotomy), kwakira no kumenya umwirondoro w’abarwayi, Parasito-bacteriology, Immuno-serology, na Biochemistry

 

Ubuvuzi bw'Amaso

Serivisi y’Ubuvuzi bw’Amaso (Ophthalmology) mu Bitaro bya Nyamata byo ku Rwego rwa 2 byigisha itanga ubuvuzi n’ubwitabire ku ndwara zose z’amaso n’izindi ngingo ziyakikije. 

 

Guca mucyuma

Ishami rya Radioloji rikora amasaha 24 kuri 24 kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru kandi ritanga serivisi zikurikira: kwakira no kwandikisha abarwayi, gusuzuma no gusesengura impapuro zisaba gukora X-ray, n’izindi serivisi zijyanye no gufata no gusobanura amashusho yifashishwa mu gusuzuma indwara

 

Farumasi

The Pharmacy is comprised of main pharmacy and dispensing pharmacy. The main pharmacy is open during business days from 07h00 to 17h00 while the dispensing pharmacy is open 24/24 hours from Monday to Sunday.

 

Kugorora Ingingo

Ishami ryo Kugorora Ingingo (Physiotherapy) rifungura ku minsi y’akazi kuva saa moya za mu gitondo (07h00) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kandi ritanga serivisi zikurikira:

  • Kwakira abarwayi no kubamenya (Reception and Identification)
  • Isuzuma n’inama by’umuganga wa Fiziwoterapi (Patient Consultation)

 

Amakuru Agezweho

No news available.